GUTANGA AVANCE NI NGOMBWA HAGATI Y'ABAKUNDANA BATARASHAKANA?

Publié le par HITAYEZU

NI NGOMBWA SE KOKO GUTANGA AVANCE?

 

 

Muri iki gihe, hasigaye harateye ibyo bita "kurya avance" hagati y'abakundana. Nyamara abantu ntibabivugaho rumwe kuko bamwe babibona nk'ingeso mbi y'ubusambanyi abandi bakabifata nk'ibintu by'ingenzi hagati y'abakunadana.





Buri wese yibaza rero icyo yakorera umukunzi we kugira ngo barambane. Abenshi babikora kugira ngo bagaragarizanye urukundo rw'ukuri. Ariko se ni aho urukundo nyakuri rushingiye?

Dore bimwe mu bituma habaho Avance mu rukundo:

Ku ruhande rw'abahungu

  1. abahungu bamwe ntibemera ko abakobwa babakunda by'ukuri, bagafata rero imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso cyangwa igihango cy'urukundo hagati yabo.
  2. abahungu bamwe ntibaba bakunda mu byukuri abakobwa abenshi baba bishakira kwikemurira ibibazo byabo gusa, urukundo bakarugira urwitwazo.
  3. abahungu hafi ya bose basaba inshuti za bo kuryamana bibwira ko ngo uwo baryamanye adashobora kubakatira. (kubabenga)
  4. abenshi kandi babikora kugira ngo izo nshuti zabo zibone ako ari abagabo bafite icyo bashoboye kubirebana no Kubaka urugo (gutera akabariro)
  5. abenshi na none baba babiterwa n'ibiganiro bagiranga n'abandi bo mukigero kimwe (ikigare). ibyo ngira ngo nibyo nakwita "imitation"....



ku ruhande rw'abakobwa

  1. Bamwe bashobora kubiterwa no gutinya ko abakunzi babo babata
  2. Bamwe bibwira ko iyo baryamanye n'inshuti zabo ariho urukundo rurushaho gukomera
  3. Abenshi baba bagira ngo niho inshuti zabo zibakunda cyane (gushimisha abakunzi babo)
  4. bamwe babiterwa n'ibigare bagenderamo (social influence)
  5. Abenshi muri bo bafata imibonano mpuzabitsina nk'ikimenyetso gikomeye cy'urukundo
  6. bakeka ko ariho barushaho kugirirwa ikizere n'abakunzi babo.

Ukuri kuri he?

Muby'ukuri ibyo byose bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma bitewe n'umuntu ku giti cye.

 Jye uko mbibona, hari ibintu twese tugenda tubona mu buzima ariko ugasanga tubyirengagiza cyane. Mu bushakashatsi bwanjye, nasanze umuntu muryamanye kabiri gatatu mutarabana mugeraho mugaharurukana umwe akazinukwa undi burundu. None se niba ukunda umuntu kubera ubwiza umubonaho, ukaba uzi neza ko ukwiyongera k'urukundo umufitiye guterwa n'uko hari ikintu cy'amatsiko umutezeha wumva wifuza kugeraho, nimumara kuryamana inshuro nawe utibuka, ni he uzaba usigaye kumureba?

Urukundo rw'ukuri ni urwihangana, abakundana bagategereza umunsi wa nyuma w'ubugaragu bwabo mu kinyarwanda niwo bita "umunsi du" cyangwa "Le Jour J" mu rurimi rw'igifaransa, "D Day"mu cyongereza!







Inama nagira bashiki banjye ni ugukenga! Ntimwizere ba nyakubahwa banyu kuko abenshi hafi 90% baba bishakira hasi gusa ubundi agahita yiciraho ugaheba. Aha ni hamwe imanza z'abana batagira ba se bazwi zitanya imiryango, mayibobo zikagwira mu muhanda, kugumurwa, indushyi sinakubwira zikagwira nya musore yigaramiye dore ko we atajya abura uko yigira.

ndakubwiza ukuri ko iyo uryamanye n'umuhungu inshuro irenze imwe,ntabwo uba urimo wubaka urukundo ahubwo ubauri kurusenya. Icyakora kugira ngo umuhungu arusheho kukugirira ishyushyu, akomeze ndetse arusheho kugukunda, wowe mukobwa nakugira inama yo kumuha rimwe gusa.

ufite ukundi abizi yatanga ibitekerezo hepfo aha!

 

Tubikesha www.twarahanyuze.blogsport.com

Dore ibyishimo biba hagati yabategereje wa "munsi Du"
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article