Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Ingaruka ku banze kubahiriza Isabato

Publié le par HITAYEZU

 

Ingaruka ku banze kubahiriza Isabato

 

“Niba ababyeyi bahaye abana babo uburezi bw’isi kandi bakabemerera gufata isabato nk’umunsi usanzwe, ntibashobora gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana. Bazarimburanwa n’isi. Mbese ku bw’ibyo ababyeyi ntibazaryozwa amaraso yabo ? Ariko nitwigisha abana bacu amategeko y’Imana dukiranutse, tukabatera kumvira ubutegetsi bw’ababyeyi, kandi ku bwo kwizera hamwe no gusenga tukabaragiza Imana, Nyagasani azacumbūra umwete wacu, kuko yabisezeranye. Maze ubwo icyago kirimbura kizagenderera isi twese tuzaba twibereye munsi y’uburinzi bw’Imana.” (Témoignages, vol. 2, p. 218).

“Niba hari uwizeraga, agakomeza isabato kandi akagabana ku migisha yayo, nyuma akayireka kandi agacumura itegeko ryera, azaba yikingiraniye inyuma y’amarembo y’umurwa wera kuko Imana itegeka mu ijuru ari ho iba.

Abasobanukiwe neza kandi bakakira ukuri guhwanye n’itegeka rya kane mu buryo bwuzuye kandi bakanezezwa n’imigisha iherekeza ukumvira, ariko nyuma y’aho bakava mu kwizera kwabo ndetse bakihutira kwica amategeko y’Imana, bazafungirwa inyuma y’amarembo y’umurwa w’Imana, nibagumya kugendera mu nzira yo kutumvira. » (Ubutumwa bwatoranijwe –Kinyarwanda, vol. 1, p. 77)

« … Nyamara mu rundi ruhande, intumwa z’ijuru zitaruraga by’ihabya abakerensaga imiterere yera y’isabato babakuragaho imirasire y’umucyo hamwe n’isoko y’imbaraga zabo. Nabonye abo bantu batwikiriwe n’igicu kiremereye, nta byiringiro kandi inshuro nyinshi nta byishimo. Na bo biyumvagamo kubura k’Umwuka w’Imana. » (Témoignages, vol. 1, p. 332).

« Maze itegeko ryo kurimbura abera riratangazwa, ibyo bituma abera batakira Imana ku manywa na nijoro kugira ngo bakizwe. Cyari igihe cy’umubabaro wa Yakobo. Abera bose batakira Uwiteka abakirisha ijwi rye rikomeye. Abantu 144.000 baranesha, mu maso habo harabagirana ubwiza bw’Imana. Mbona irindi tsinda ryatakaga ryihebye. Ku myambaro yabo hari handitswe aya magambo mu nyuguti nini ngo : ‘WAPIMWE KU GIPIMO UGARAGARA KO UDASHYITSE.’ Mbaza marayika iryo tsinda iryo ari ryo. Marayika aransubiza ati : ‘Abo ni abantu bigeze bakomeza isabato mu gihe runaka, hanyuma bakayireka.’ Numvise bataka bagira bati ‘Twizeye kugaruka kwawe kandi twabyigishanyaga umwete.’ Ubwo batakaga, barebaga ku myambaro yabo, bagasoma amagambo yanditsweho, maze bakarushaho kuboroga. Nabonye ko bari baranyoye ku isoko y’amazi maremare y’inyanja asigaye bayatobesha ibirenge byabo –basiribanze isabato. Ni yo mpamvu bapimwe ku gipimo bakagaragara ko badashyitse. » (Inyandiko z'ibanze)

 

From: www.ubugorozi.org

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article